Bamwe mu badepite bagize komisiyo y'imari n'ubukungu

 Abagize inteko ishingamategeko  Umutwe w'Abadepite muri komisiyo y'imari n'ubukungu bagaragarijwe aho ingengo y'imari igeze ishyirwa mu bikorwa baniyemeza gukora ubuvugizi  kubitaragerwaho .

 Iki gikorwa cyakozwe kuwa 07 Gashyantare 2018 mu cyumba cy'inama cy'Akarere aho Umunyamabnaga Nshingwabikorwa w'Akarere yagaragaje aho ingengo y'Imari igeze ishyirwa mu bikorwa.

Muri iyi nama , Hagaragajwe ingengo y'imari yatowe ari  15,232,367,609 naho ingengo y'imari ivuguruye ikaba 15,757,104,616.

 Ingengo y'imari y'Akarere yemezwa n'Inama Njyanama y'Akarere Imaze kuyikorera ubugorangingo naho ingengo y'imari y'igihugu yemezwa  n'Abagize inteko ishingamategeko bamaze kuyikorera ubugororangingo ,

Nyuma yo gutora ingengo y'imari, bajyanama n'abadepite bakurikirana ishyirwa mubikorwa ry'ingengo y'imari ndetse bakangirauruhare mu gukora ubuvugizi ku mbogamizi zishobora kugaragaramo.

Ubwanditsi

Share Button