Amashuri yubatswe ku bufatanye na Plan International Rwanda mu mirenge ya Munini na Rusenge

Bimwe mu bigenderwaho mu kunoza ireme ry’uburezi n’ibikorwaremezo bifasha abana kwigira ahantu hamezeneza ndetse n’abarimu  babifitiye ubumenyi.

 Kugira ngo  Ireme ry’uburezi rigerweho  , Akarere ka Nyaruguru gafatanya n’aabafatanyabikorwa batandukanye mu  kubaka ibikorwa remezo bifasha abana bose kwiga neza .

 Muri uyu mwaka w’imigigo wa 2017/2018., Akarerere Nyaruguru kubufatanye na Plan Internation Rwanda( Umuryango mpuzamahanga ushimnzwe kurengera uburenganzira bw’umwana) bubatse amashuri agezweho ashobora kwakira abana  b’incuke bagera kuri 300 mu mirenge ya  Munini  kuri GS Kamana no mu murenge wa Rusenge kuri EP Cyuna  hagamijwe gufasha  abanyeshuri  kwigira ahantu hameze neza.

Kuri buri shuri hubatswe ibyumba2  by’amashuri(ECDs),icyumba cyo kuruhukiramo  gifite ibikoresho by’ibanze( igitanda, matela,……., ikikoni cyifashishwa mu gutegura ifunguro ry’abanyeshuri, ubwiherero 7 kandi hazirikanywa  abana bafite ubumuga.

  Biteganyijweko amashuri y’incuke yari ashamikiye  kuri ibi bigo azatangi gukoresha ibi byumba by’amashuri  mu mwaka w’amashuri wa 2018.

 Mu rwego rwo kubyaza umusaruro ibi bikorwa remezo, ababyeyi barakangurirwa  kohereza abana bose b’incuke ku ishuri kandi bagafatanya n’ubuyobozi bw’amashuri  kubakurikira kugira ngo ireme ry’uburezi ryifuzwa rizagerweho .

 Aya mashuri y’incuke yakira abana bafite imyaka 3 kugeza kuri 6.

Ndungutse Jean Fidele

 

Share Button