Umuyobizi w'Akarere ka Nyaruguru,Habitegeko Francois aganira n'abaturage

 Abaturage b’Akarere ka Nyaruguru barasabwa kwitegura kwakira no kubyaza umusaruro  ibikorwaremezo bemerewe n’umukuru w’igihugu

 Ibi abaturage babisabwe n’Umuyobozi w’Akarere ka Nyaruguru Habitegeko François  kuwa 09 Mutarama 2018  ubwo yasuraga abatuarge bo mu Kagari ka Nkakwa mu murenge wa Nyagisozi muri gahunda yo gukora ubukangurambaga kuri gahunda za Leta no gukemura bimwe mu bibazo bahura nabyo.

 Habitegeko yagize ati” Nyakubahwa Perezida wa Repubulika yabemereye ibyo mudashobora kwibonera mwebwe ubwanyu, ariko ibyo mushobora gukora ni mu bikorere . Ndabona imiyoboro migari y’amazi n’amashanyarazi imaze kubageraho hirya no hiro mu Karere ndetse na hano mu Kagari ka Nkakwa murayifite,  n’ahanyu rero gufata amashanyarazi  n’amazi mu ngo zanyu,”

 Uyu muyobozozi yakomeje ashishikariza abaturage gukomeza gutanga ubwisungane mu kwivuza   mu rwego rwo kubungabunga amagara y’imiryango yabo  Mu karere ka Nyaruguru hagiye kubakwa ibitaro by’intangarugero   mu murenge wa Munini bizaba bifite abaganga b’inzobere ndetse  n’ibikoresho kabuhariwe,

 Habitegeko yagize ati” Murasabwa  gukomeza gutanga ubwisungane mu kwivuza mutiganda. Gusa uwapfuye arambabaje , ntimuzongera gupfa gupfa , mwaba mujya he? Binyuze muzihe nzira se?Uzajya upfa ushaje, nusaza wumva iby’isi ubihaze ubwire Imana uti hamagara umugaragu wawe. Kugira ngo ibi tubigereho bisaba ko tuba dufite ubwisungane mu kwivuza twese,”

 Uyu muyobozi yakomeje ashishikariza abaturage kwirinda ibiyobyabwenge kubera ko byangiza ubuzima ndetse bikaba na nyirabayazana w’ibyaha  bimwe na bimwe  bibangamira  umuryango  ,.

 Mu rwego rwo kubyaza umusaruro  umuhanda wa kaburimbi ugiye kubakwa muri aka karere, Umuyobozi w’Akarere asaba abaturage kwitegura uyu  umuhanda Umukuru w’Igihugu yabemereye kugira ngo uborohereza ingendo ndetse banahahirane  n’utundi turere.

Abaturage bijejwe ko  ubwo uyu muhanda uzaba umaze kubaka mu minsi ya vuba, ibiciro by’ingendo bizagabanuka  kandi ba kajya bagenda mu modoka zigezweho.

 Yagize ati” Ibikorwa byo kuibaka umuhanda wa Kaburimbi  mwemerewe n’umukuru w’Igihugu biratangira vuba,ubu hatangiye ibikorwa byo kubara imitungo y’abazimurwa n’ibikorwa byo kuwubaka  ndetse na site izifashishwa  na rwiyemezamirimo uzubaka umuhanda irimo gutegurwa hanyuma umuhanda ukaza hano iwanyu,”

 Yakomeje agira ati” Ubwo uyu muhanda uzaba wuzuye, kompanyi nyinshi zitwara abagenzi zizerekeza hano iwanyu  ibyo rero bitatumua muhendukirwa n’ingendo mwakoraga. Uzajya wirirwa mu kazi  n’ubona saa cyenda zigeze uhagarare ku muhanda imodoka igutware ujye gukora akandi kazi I Butare  mu modoka zigezweho,”

 Ibikorwa byo kugeza amashanyarazi  n’amazi ku baturage  b’Akarere bigeze ahashimishioje kubera ko imiyoboro mini imaze kugera hose kandi n’ibikorwa byo kubaka Umuhanda wa Kaburimbi (Huye-Kibeho-Munini, Ngoma  bikaba biratangira mu mu minsi ya vuba.

Ndungutse Jean Fidele

 

Share Button