Abaturage n'abayobozi bakunda guhurira ku butaka butagatifu bwa Kibeho bakora imyitozo ngororamubiri

 Imyitozo ngororamubiri ni bumwe mu buryo bwifashishwa n'abatari bake mu rwego rwo guhangana n'indwara zitandura  ndetse no kwimakaza ubusabane  hagati y'abaturage n'abayobozi bakanaganira kuri gahunda zigamije imibereho myiza n'iterambere.

Ibi bikorwa bitegurwa buri kwezi ku bufatanye bw'Akarere ka Nyaruguru n'umuryango utegamiye kuri Leta ugamije kuzamura impano zitandukanye z'urubyiruko(Voice of Generation)

 Ku rwego rw'Akarere ka Nyaruguru, Ibi bikorwa  n'ibyiciro bitandukanye bituye muri Akakarere binyuze muri Tour de Kibeho( Imyitozo ngororaramubiri ihuza abaturage n'abayobozi ku butaka butahagatifu bwa Kibeho ku  bukorerwaho ingendo nyobokamana  n'abanyamahanga basaha ibihumbi 500,000 buri mwaka   .

 Abitabiriye Tour de Kibeho kuwa 07Mutarama bavugako byabafashije kwirinda indwara zitandura  ndetse  bikanabafasha gusabana  baganira kuri gahunda zitandukanye .

Sandrine" Twakoze sport yo kwiruka kugira ngo tugabanye amavuat mu mubiri. Iyo twahuye nk'urubyiruko bidufasha kuganira , tukamenya ibibazo biri aho dutuye  bityo tukanafatanya kubishakira ibisubizo  . Bimwe mu byo turwanya iyo twahuye gutyo ni ibiyobyabwenge bishobora kubangamira ubuzima bw'abaturage."

 Sandrine akomeza avugako kuba urubyiruko rushobora guhura tukaganira kubikorwa byabafasha guhanga imirimo bityo bikabafasha kwirinda uduhenda bana kuko baba bashobora kwibonera ibyo bakeneye.

 Iki gikorwa cyiswe Tour de Kibeho kigamije  gushyishikariz abaturage kwirinda indawara zitandura zirimo umutima, impyiko,diyabeti,,,,  kurushaho kumenyekanisha  ubu butaka bubereye ishoramri mu bukerarugendo ndetse no  gufasha umuyobozi gukora ubukangurambaga bugamije kwimakaza ibikorwa by'isuku, no kurwanya ibiyobyabwenge   bibangamira amagara y'abantu.

 

 

Share Button