Guverineri Mureshyankwano ashyikiriza umuturage inka yinyiturano

  Umuco wo korozanya inka muri Gahunda ya Girinka Munyarwanda umaze gushing imizi nyuma y’uko utangijwe ku mugaragaro na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika y’u Rwanda. Kuva kera kose inka ifatwa nk’ikimenyetso cy’ubukungu aho uyitunze aca ukubiri n’imirire mibi ,ndetse akabona n’ifumbire imufasha kuzamura umusaruro.

 Kugira ngo uyu muco wo korora no korozanya ukomeze ushinge imizi, abaturage batishoboye bagabirwa inka n’Umukuru w’Igihugu ba shishikarizwa kuzifata neza kugira ngo zibagirire akanmaro  ndetse bakanitura bagenzi babo kugira ngo nabo biteze imbere.

 Mu mihango yo kwitura no kugabirana, bikorerwa mu ruhamwe  aho abayobozi bashishikariza kubyaza umusaruro izi nka ziba zatanzwe. Mu rwego rwo kugaragaza uburyo bazazifata neza,  abaturage  biganjemo abagore bazivugira  amazina  ku buryo bushimishije kandi butanga icyizere ko zizabateza imbere.

 Mu ndirimo zabo nyuma yo guhabwa inka  bagagaragaza ko  babonye mata kandi ko zizabafasha kwiteza imbere ndetse bagateza imbere na Bagenzi . Ibi abaturage babibagaragarije Guverineri Mureshyankwano Marie Rose  ubwo yifatanyaga n’Ubuyobozi bw’Akarere  bwifatanyaga n’umurenge wa Ngoma muri gahunda yo kwitura no gukora ubukangurambaga kuri gahunda zigamnije iterambere n’imibereho myiza by’abaturage.

 Mu karere ka Nyaruguru habarurwa inka zisaga ibihumbi 41 harimo  ibihumbi 12 zatanzwe muri gahunda ya Girinka  munyarwanda.

Share Button