Mucunguzi Izere Joselyne niwe musangiza w'amagambo mu nama y'igihugu y'abana

 Mu marushanywa y’ibihangano by’abana  bigamije  kubashishikariza  kumenya uburenganzira bwabo n’inshingano zabo, abana bo mu Karere ka Nyaruguru nibo baje ku isonga mu gihugu hose n’amanota 91.13%. bakaba bagiriye icyizer cyo kwakira abashyitsi bakuru mu nama iri kubera mu Nteko Ishingamategeko.

Ibi bikaba byaratumye bahabwa amahirwe yo kwakira abashyitsi bakuru muri iyi nama ndetse  na Mucunguzi Izere Joselyne   w’imyaka 15  agirirwa icyizere cyo kuba umusangiza w’amagambo ( MC)mu nama y’Abana ya 12 iteraniye mu Nteko ishingamategeko y’u Rwanda i Kigali yitabiriwe  na Minisitiri w’Intebe Dr.Ngirente Edourad

 Ibi bihangano byatumye abana bo mu Karere ka Nyaruguru baza ku isonga bivuga ku gushishikariza abana kugira uburere buboneye ndetse bunakebura ababyeyi ku  nshingano zabo mu kwimakaza uburere bwiza kugira ngo  kugira  bazabashe gutanga umusaruro igihugu kibatezeho.

 Mucunguzi akomoka mu murenge wa Kivu,Akagari ka Kivu yiga muri GS  Mere du Verbe  Kibeho ,   ahemejwe ko habereyemo amabonekerwa ya Bikiramariya

 Bimwe mu bikorwa Komite z’abana zikora ni  gushishikariza abana bavuye mu mashuri  kugaruka ,  gukangurira ababyeyi kwita ku burere bw’abana , gukora ubukangurambga bugamije gukumira ihohoterwa rikorerwa abana, gushishikariza abana kurangwa n’ikinyabupfura ,etc..

 Bimwe mu bikorwa biteganyijwe muri iyi nama ni ugusuzuma imyanzuro y’ubushyize no kureba aho igeze ishyirwa mu bikorwa hakurikireho ibiganiro ku burere buboneye bubereye u Rwanda twifuza .Ibi biganiro biratangwa ku bufatanye bw’abana , Abaminisitiri n’Abayobozi b’Intara

 Iyi nama yitabiriwe n’abanyacyubahiro  batandukanye  barimo abagize inteko ishinga amategeko y’u Rwanda, Umuyobozi wa UNICEF ku isi n’abafatanyabikorwa batandukanye.

 Ndungutse  Jean Fidele

 

Share Button