Umuyobozi w'Akarere aganira n'abaturage ku munsi wo gutaha IDP model Gorwe

 Ubutaka basharira si ikibazo ,ni amahirwe ku buhinzi bw’Icyayi  no kubaturage Francois Habitegeko.

Akarere kaNyaruguru ni kamwe mu turere dufite ubutaka busharira buberanye n’ubuhinzi bw’icyayi na kawa akaba ariyo mpamvu bukoemje kubyazwa umusaruro  n’abashoramari  mpuzamahanga hagamijwe  kuzamura imibereho myiza y’abaturage.

Ibi Habitegeko yabitangaje kuwa 05Ukuboza mu muhango wo gutangiza ku mugaragaro umushinga Uniliver Tea Rwanda  wo guhinga icyayi  mu mirenge ya munini na  Mata  ndeste no gutaha ku mugaragaro  amazu 228 yubakiwe  abimuwe ahari guhingwa icyayi  muri iyi mirenge

 Umuyobozi w’Akarere  yavuze  kuba imirima y’icyayi igiye kwiyongera ndetse hakanubakwa n’uruganda bizatuma umusaruro wiyongera  ku kijero cyo hejuru.

Habitegeko yagize ati”Ubutaka bwacu busharira n'amahirwe akomeye cyane kuko buberanye n'ubuhinzi bw'icyayi na Kawaukaba ugiye kubaka uruganda rushya rw’icyayi no kongera imirima y'icyayi ingana na hegitari 4231, zirimo 816 ha z’uruganda , na hegitari  3415 z'imirima y'abaturage. Kugeza ubu umusaruro w'icyayi uva mu nganda 3 dufite ni oni 3,900 ku mwaka. Uruganda rwa Unilever Tea Rwanda  muri 2028 ruzaba ruduha umusaruro wa toni 10,000 ku mwaka,”

 Uyu muyobozi akomeza avugako  kuba uyu mushinga waratangiye gukorera mu Karere ka Nyaruguru, byatumye abaturage  bimuwe ahari guhingwa icyayi bahabwa ibikorwaremezo      igezweho muri gahunda yo gutuza abaturage mu midugudu y’icyitegerezo.

 Yakomeje agira ati” uyu mushinga watangiye gufasha  kubaho neza , nyuma yo guhabwa ingurane ikwiye  na Leta y'U Rwanda ,228 batujwe mu midugudu y'icyitegererezo ya Ngeri na Gorwe, bahawe ibikorwaremezo by'ibibanze birimo imihanda, amazi meza, amashanyara n'umurasire w'izuba kuri buri nzu, inka za kijyambere, kandi turabizeza gukomeza kubaba hafi mu rwego rwo gukomeza gukura inyungu ifatika muri uyu mushinga.’

 Modeste Musirikare umwe bagenerwabikorwa b’uyu mushinga avugako waje ari igisubizo kubera ko wabahaye akazi ndetse bakabasha no gutangira gukora n’ibigo by’imari ndetse bakanatuzwa mu mazu ya kijyambere.

Aragira ati” Nari ntuye munzu y’ibyondo  none urabonako ubu ndi munzu nziza   ndetse nahawe n’akazi  ubu mbasha kujya kuri banki kubera ibikorwa by’uyu mushinga.

Uru ruganda rugiye kubajkwa mu Karere ka Nyaruguru  ruje rusanga izindi nganda 3 zaei zisanzwe   rukaba ruzafasha aabaturage bagera hafi1000 kubona akazi gahoraho kandi abagera kuri 600 bamaze guhabwa akazi.

 NDUNGUTSE Jean  Fidele.

Share Button