Minisitiri Mukeshimana Geraldine na Unilever CEO Paul Polman na n'Umuyobozi w'Akarere Habitegeko Francois batangiza ku mugaragaro umushinga wo gutera icyayi.

Guverineri Mureshyankwano Marie Rose na Hon. Depite Muhongayire Christine

Ishoramari mu buhinzi bw’icyayi rizabafasha guhindura ubuzima- Minisitiri Mukeshimana

 Ibi ni bimwe mu byagarutsweho na Minisitiri w’ubuhinzi n’Ubworozi  Mukeshimana Geraldine  kuwa 05 Ukuboza 2017  ubwo yifatanyaga n’Umuyobozi wa Unilever ku isi  Paul Polman mu muhango wo gutangiza ku  mugaragaro  umushinga Unilever Tea Rwanda mu  uzongera ubuso buhingwaho icyayi bungana na hegitari 4231 mu mirenge ya ya Munini na Mata ,

Minisitiri Mukeshima  yasabye abaturage gukora cyane   kugira ngo uyu mushinga  ukomeze kubateza imbere ko bagomba    gukora cyane kugira ngo ubafashe guhindura imibereho yabo.

Minisitiri Mukeshimana yagize ati” aho ishoramari ryageze ubuzima burahinduka, uyu mushinga w’icyi wo ni umwihariko kubera ko uzabaha akazi gahoraho  haba mu izuba ndetse n o mu itumba. Twizera ko abana banyu n’ababakomokaho bazagirirwa akamaro n’uyu mushinga. Abana banyu nibakomeze bige kuko nibo bazaba abakozi   b’uru ruganda,”

 Mukeshimana yakomeje   avuga ati” Ibyo igihugu cyagezeho birimo umutekano, imiyoborere myiza, ubu nyangamugayo n’ubudasa abanyarwanda bagaragaza nibyo byongereye agaciro ubutaka bwacu ni nabyo bikurura abashoramari. Niyo mpamvu mbasaba gukomeza gukora cyane  mubungabunga ibyagezweho  kugira ngo dukomeze  duterimbere,”

Zimwe   mu mpinduka zatangiye kugaragara kubera ibikorwa by’uyu mushinga ni amazu 228 yamaze kubakirwa abimuwe ahari guhingwa icyayi ndetse bakanahabwa ibikorwa remezo byibanze birimo amazi, amashanyarazi, imirazire y’izuba,inka,ibikoresho byo munzu, ibyombo.

Umuyobozi w’Akarere ka Nyaruguru Habitegeko Francois  yashimiye  Unilever  Tea Rwanda kubera yahisemo gushora imari mu buhinzi bw’icyayi  mu Karere ka Nyaruguru  , ukaba waratangiye gufasha abaturage kubona akazi ndetse ukaba uzanafasha kongera umusaruro w’icyayi ukva kuri toni 3900 mu mwaka ukagera kuri toni 10000 .

Yagize ati” Turashima Unilver  ku bw’uyu mushinga  kubera ko  uzaha akazi abaturage bacu ku buryo buhoraho 952.kugeza ubu abagera kuri 600 bahawe akazi mu buhinzi bw'icyayi.  Uyu mushinga ugiye kubaka uruganda rushya rw’icyayi no kongera imirima y'icyayi ingana na hegitari 4231, zirimo 816 ha  z’uruganda (block industriel), na 3415 z'imirima y'abaturage. kugeza ubu umusaruro w'icyayi uva mu nganda 3 dufite ni toni 3900 ku mwaka gusa . uruganda  mu 2028 ruzaba ruduha umusaruro wa toni 10000/ku mwaka.”

 Paul Polman yavuze ko  bifuza gukora ubuhinzi bw’icyayi mu buryo burambye kugira ngo abantu barusheho gusangira ubukungu kandi ko gushora imari mu buhinzi bw’icyayi mu Rwanda yabitekereje ubwo nahuraga na Perezida Kagame Nzeri 2015  i  Newyork

 Paul yagize  ati”  Iyo wifuza kwihuta ugenda wenyine ariko iyo ushaka kugera kure, ujyana n’abandi.  Nahuye na Perezida Kagame  I Newyork aho twaganire kuri gahunda yo guteza imbere abaturage , twemeranya ko nzaza gushora imari hano mu Rwanda .Ndamushimira ko yitanga agambiriye guteza imbere abanyarwanda.,”

 Uru ruganda rugiye kubakwa ruje rusanga izindi nganda eshatu rukazatanga umusaruro ungana na 25 ku ijana by’umuraruro mbumbe w’igihugu ndetse rukazajya rutanga akazi ku baturage ibikumbi 6 ku buryo budahoraho.

 Uyu mushinga ushyirwa mu bikorwa binyuze mu Kigo cy’igihugu gishinzwe Ibyoherezwa mu mahanga(NAEB) .

Ndungutse  Jean Fidele

Share Button