Mu rwego rwo guteza imbere ubuhinzi bw'icyayi  n'abaturage   b'Akarere ka Nyaruguru,abimuwe ahari guhingwa icyayi bakubakirwa imidugudu y'icyitegerezo barasabwa  ku byaza iki gikorwa umusaruro kuko ngo ari igikorwa cyashibutse ku miyoborere myiza.

Ibi yabisabye abaturage  kuwa 25 Ugushyingo 2017ubwo yifatanganyaga n'abature b'umurenge wa Muni mu muganda wo gutera ibiti , gutera imbo, bisaga 400 n'ubusitani mu mududugudu w'icyitegerezo wa  Ngeri.

 Habitegeko Francois, Umuyobozi w'Akarere ka Nyaruguru aganira n'abaturage yagize ati"Mu muhanda gusa niho dushaka kubona ubutaka, mu gihehataragera kaburimbi, turabasaba  gutera imboga ,ubwatsi bw'inka tugiye kuzabaha vuba, mugafata akazi mu bikorwa byo guhinga icyayi bikazababera urufunguzo rw'iterambere,"

 Uyu muyobozi yakomeje asaba abubakiwe aya mazu kuyagirira isuku  kugira ngo hirindwe indwara zikomoka ku mwanda .

Abaturage bubakiwe aya mazu  bavugako bari batuye mu mazu ameze y'ibyondo none abakaba barahawe amazu ya kijyambere afite agaciro kagasaga miliyoni 10.

Mu murenge wa Munini hari kubakwa amazu 98  ari mu bwoko bwa 4 in 1 na 2 ni ukuvuga  imiryango 4 mu nzu imwe n'imiryango 2 mu nzu imwe.  yubakishije amatafari ahiye, afite amazi n'amashangarazi ndetse abaturage bagiye   bazubakirwa mo amavurio a, n'amashuri y'incuke.

Ubwanditsi

 

Share Button