Uwimbabazi Alice Aganira n'abagore bahagarariye abandi ku rwego rw'Akarere n'Imirenge

  Mu rwego rwo gufasha abagiye gushinga urugo bwa mbere ndetse n'abari basanzwe  babana mu buryo budakurikije amategeko,  hashyizweho itegeko rishya  rigenga abantu n'umuryango rirmo hagamijwe gusobanura ku buryo buhagije  ibijyanye n'umubano w'abashyingiranywe.

 Kuba abagiye gusezerana  bigishwaga  amasaha make mbere yo gusezerana , haje kugaragarako bidahagije kubera ko abenshi ngo babaga batekereza ibiro bagiyemo ntibanakurikire neza. bityo bikaba byatuma basezerana ibyo badasobanukiwe neza.

Ibi aba bagore babitangaje nyuma yo gusobanurirwa ibikubiye mu itegeko rishya ry’umuntu n’umuryango ryo kuwa 28/08/2016 no 32 ryaje risimbura no 42 ryo kuwa 27 Ukwakira 1988

Ubwo bahabwaga ikiganiro kuri iri tegeko rigizwe n’ingingo zirenze 300 kandi ririmo impinduka nyinshi, kimwe mu byashimishije abagore bo mu Karere ka Nyaruguru harimo nko kuba abagiye kurushinga bagomba kujya babanza kwigishwa iminsi 7 kugira ngo basobanurirwe byinshi birimo n’amasezerano abashyingiranwe bagirana ku mutungo, mu gihe ubusanzwe abagiye gutera igikumwe babisobanurirwaga amasaha make mbere yo gusezerana imbere y'amategeko

 Mukamabano Agnes , Umuhuzabikorwa w'Inama y'igihugu y'abagore mu Karere ka Nyaruguru avugako iri tegeko rije rikenewe kubera ko hazaboneka umwanya uhagije wo kwigisha abaturage  cyane cyane abasore ,inkumi n'imiryango ibana mu buryo butubahirije amategeko  gusobanukirwa n'amasezerano yo gushyingirwa  bazajya bakora.

Mukamabano akomeza avugako  iritegeko rizafasha gukemura amakimbirane mu miryango akanasaba abahuzabikorwa b'inzego z'abagore ku rwego rw'imirenge  gukorana n'abanyamabanga Nshingwabikorwa b'imirenge n'utugari kugira ngo bafatanye kujya basobanurira abaturage ibijyanye n'iri tegeko.

 Ati: Turasaba abakuru b'inama y'igihugu y'abagore kwifashisha imigoroba y'ababyeyi n'inteko z'abaturage  mu gusobanura ibijyanye n'iri tegeko kugira ngo abaturage barisobanukirwe bihagije,"

Umukozi w’impuzamiryango Pro-fammes twese hamwe ushinzwe guhuza ibikorwa byo kongerera abagore ubushobozi mu bijyanye no kuyobora, Uwimbazi Alice ari nawe wahuguraga aba bagore  yavuze ko byari ngombwa ko ibikubiye muri iri tegeko bimenyekana mu byiciro by’abantu bahura n’abaturage.

Avuga ko kuba ntategeko ryasabaga abagiye gushyingirwa kwiga igihe runaka byatumaga hari abasezerana ibyo batumva kuko bigishwaga igihe gito cyane kandi ari benshi bituma ibijyanye n’amategeko bitagarukwaho cyane.

 Aganira n'Imvaho Nshya  Uwimbabazi yagize ati "Ugasanga wenda umuntu ahisemo ivanga mutungo rusange kuko yumvise babivuga atumva neza ibyiza byaryo cyangwa ingaruka byagira ku mutungo we byanze  bikunze ubihisemo atumbyumva bimugiraho ingaruka."

Avuga ko buri buryo bujyanye nuburyo bwo gucunga umutungo buteganyijwe n’itekegeko bugiye bufite icyo busobanuye ku burenganzira bw’umuntu ku mutungo kandi buri muntu akaba akwiye kubumenya.

Ubusanzwe uburyo busezeranwa ku mutungo ni 3 aho abasezeranye imbere y’amategeko bashobora gusezerana ivanga mutungo rusange aho buri mutungo w’umwe n’undi awufiteho uburenganzira ku buryo bungana, ivanga mutungo ry’umuhahano aho abashyingiranwe banganya uburenganzira ku mutungo babonye cyangwa bashakanye bari kumwe gusa, ndetse n’ivangura mu tungo risesuye aho buri umwe mu bashakanye agira umutungo we kugiti cye akawigengaho 100%.

  Jean Fidele NDUNGUTSE

 

 

 

 

Share Button