Ubutaka butagatifu bwa Kibeho busurwa n'abantu benshi buri munsi

  Intumwa za  Kiriziya Gaturika muri Diyoseze ya Gikonkoro zatangaje ibya Kiliziya idasanzwe  izajya yakira abantu 7000 igiye ku kubakwa ku butaka butagatifu bwa Kibeho ahakorerwa ingendo nyobokamana.

Ni kiriziya izubakwa neza ahasanzwe hari shapere, ikaba izaba ifite ubushobozi bwo kwakira abantu ibihumbi 7 bicaye, ndetse ngo habarirwamo n’abazaba bahagaze hakaba habamo abantu babarirwa hagati y’ ibihumbi 50 n’ibihumbi 100, izaba irimo shapere 6 ndetse  ifite parikingi y’ imbere hasi  y’imodoka 300 byose bazaterwamo inkunga n’Abanyamerika ndetse ngo inkunga zikaba zirimo zikusanywa.

Uyu mushinga wo kubaka iyi kiriziya izaba igaragiwe n’inyubako zitandukanye zose zigaragaza ko koko Kibeho ari umujyi mutagatifu, wasobanuriwe abayobozi batandukanye bo mu nzego za Leta bakomoka muri Nyaruguru n’abashoramari ubwo bagaragarizwaga amahirwe ari mu karere bakwiye gushingiraho bakora ibikorwa biteza Akarere  imbere.

Abapadiri 2 barimo n’umutekenisiye wa Kiriziya nibo bari baserukiye Kiliziya muri iyi nama ndetse padiri wahagarariye Musenyeri wa diyosezi ya Gikongoro asaba umutekinisiye gusobanura iby’uyu mushinga mugari.

Kayitaba Gallican umutekeinisiye  uri muri komisiyo itegura izi nyubako ukorana umunsi ku wundi n’itsinda ry’abatekinisiye b’abanyamerika  avuga ko iyi kiriziya n’inyubako ziyishamikiyeho bizaba bihuruza abantu kabone nubwo bataba bemera, kuko bizaba byubatse mu buryo bugaragaza ko koko Kibeho ari umujyi mutagatifu.

Yagize ati "Ni kiriziya izaba iriho ibimenyetso bitagatifu kandi tuzanavugurura n’ishuri abana barimo babonekerwa  habe ahantu hatagatifu. Ariko ubundi mu cyerecyezo cyacu nuko tuzakora uriya musozi wose."

Yunzemo ati "Icyo dushaka ni ukuhashyira infrastructure (igikorwa remezo)ku buryo n’umuntu udasenga azajya aza kwihere ijisho kandi ibyo mbabwira dufite abaterankunga barabitwemereye."

Ibizavugururwa kandi ngo bizaba binarimo ishuri ryigagwamo n’abana  Bikiramariya yabonekeye, ndetse amafaranga yo kurivugurura rikubwa neza yo akaba yaranamaze kuboneka.

Avuga ko amashaperi 6 azaba ari imbere ngo azaba ashobora kwakira amatsinda y’abantu bake bari hagati y’abantu 50 n’abantu 100 bityo bakaba banakurikirana misa mu rurimi bumva.

Avuga kandi ko muri iyi nyubako hazaba harimo n’amacumbi azajya acumbikirwamo ababagana ndetse n’abapadiri.

Asobanura kandi ko mu gace abana babonekererewemo neza neza  ariho hazashyirwa aritari.

Imirimo yo kubaka iyi ngoro ya Nyagasani iteganyijwe kuba yasojwe mu gihe cy’imyaka 2.

 Jean Fidele Ndungutse

 

 

 

 

 

 

 

 

 

 

 

 

 

 

Share Button