Hon. Isaac Munyakazi( kabiri ibumoso) ,Umunyamabanga wa leta muri minisiteri y'uburezi aabavuka nyaruguru n'abashoramri batandukanye kubyaza umusaruro amahirwe ari muri Nyaruguru.

 Gushora imari mu bukerarugendo  n'ubuhinzi bw'icyayi,...  ni bimwe   mu byasabwe abakomokoka  mu Karere ka Nyaruguru n'abashoramari mu nama yabahuje n' Umunyamabanga wa leta ushinzwe mashuri abanza n'ayisumbuye, Hon. Isaac Munyakazi munama  nyunguranabitekerezo yabereye  ku butaka butagatifu bwa Kibeho.

 Ku butaha butagatifu bwa kibeho buhereye mu Karere ka Nyaruguru ni bwo bwonyine bwemejweko na Papa  ko bwabereyeho amabonekerwa y'ukuri ibi b ikaba bikurura   ba mukerarugendo baza mu ndendo nyobokamana ku bwinshi  buri munsi.

Uyubobozi bw'ingoro ya Bikiramaliya butangazako buri mwaka ibihumbi biri hagati ya 300 na 500  baturutse  hirya no hino ku isi ariko hakaba  hataragera ibikorwaremezo bijyanye n'ubukerarugendo buhagije  ( amahoteri, uburiro bugezweho, ubukorikori bujyanye n'iby'iyobokamana ibiro bivunja amafaranga,....

 Kuri ubu  leta    yatangiye gahunda yo guteza imbere ubutaka butagatifu bwa kibeho ihashyira ibikorwaremezo by'ibanze birimo  amatara ku muhanda , amazi , isoko  rya kijyambere ririmo kubakwa, sitasiyo ya essence, ndetse n'umuhanda wa kaburibo Perezida wa Repubulika yemereye abaturage  ugiye kubakwa mu  minsi ya vuba mu rwego rwo korohereza  abagana i Kibeho n'abashoramari.

  Uretse kuba Nyaruguru ariyo yonyine yemerejwe ho yabereyeho amabonekerwa muri Afurika yose, niho  hafite ubutaka buberanye n'igihingwa cy'icyayi .

Kuri ubu hari inganda 3 gusa hakaba hagiye  kubakwa urundi ruganda ruzatanga umusaruro ungana na 25 %  by'umusaruro mbumbe w'icyayi mu gihugu kaba rwitezweho gutanga akazi ku batu basaga ibihumbi 6000.

 Jeam Fidele Ndungutse

 

 

 

Share Button