Abanyeshuri bo kuri EP Nyanza bishimiye ko batangiye kubakirwa ibyumba by'amashuri bishya

  Nyuma y'uko leta y'u Rwanda ihagurukiye ikibazo cy'ibyumba by'amashuri bishaje, abanyeshuribo kuri EP Nyanza mu murenge wa Ngera bagagarije Hon.Isaa Munyakazi ibyishimo bidasanzwe  nyumo yo  gushyira ibuye ry'ifatizo ahatangiye kubakwa ibyumba 2 by'amashuri   bizasimbura ibishaje.

 Ibi babigaragaje mu  ndirimbo n'imivugo  n'imbyino basangije abitabiriye umuganda usoza ukwezi kwa Nzeri  hubakwa fondasiyo  ndetse   banagaragaza ko  biteguye kwiga kandi bakanabishishikariza bagenzi babo.

 Hon. Isaac Munyakazi yavuzeko ibikorwaremezo  bigezweho ari  kimwe mu bipimo bigenderwaho  mu gupima ireme ry'uburezi 

Ati" Ntabwo twashaka ireme ry'uburezi abana bigira ahantu habi. Niyo mpamvu twatangiye gahunda yo gusimbuza ibyuma bishaje kugira ngo abana bigire ahantu hameze neza. Tunarifuza gukomeza kubashakira abarimu  bashoboye   kugira ngo bafashe mu gukomeza gutanga ireme ry'uburezi,"

 Umuyobozi w'Akarere ka Nyaruguru, Francis Habitegeko akangurira abaturage bose kwitabira ibikorwa byo kubaka amashuri  kugira ngo yuzure vuba akoreshwe.

Aragira ati"  Iki gikorwa dutangiye ndagira ngo mbasabe tukirangize vuba kugira ngo amashuri atakijyanye n'igihe abana bacu bigiramo  tuyahindure aamateka,"

 Biteganyijwe ko   mu ka Nyaruguru hazubakwa ibyumba by'amashuri 28 n'ubwiherero 36  bisimbura ibyari bimaze gusaza bisakaje amategura.

Jean Fidele Ndungutse

Share Button