Abanyamahanga n'abanyarwanda bitabira gusura ubutaka butagatifu bwa Kibeho buri munsi

 Ubuyobozi bw'Akarere ka Nyaruguru n'ubw'ingoro ya bikiramariya barafatanyiriza hamwe mu kwitegura kwakira abashitsi bazitabira umunsi mukuru wa Asompusiyo ku butaka butagatifu bwa Kibeho  buzwiho kuba bwarabereyeho amabonekerwa ya Bikiramariya.

Kuri uyu munsi, Ubutaka butagatifu bwa bikiramariya bwakira abashyitsd basaga ibihumbi 40 baturutse mu Rwanda ndetse no mu mahanga baba baje mu ngendo nyobokamana.

Imwe mu myiteguro irimo gukorwa ni ugutegura neza ibikorwa remezo birimo amatara amurika ku mihanda ndetse no ku ngoro ya Bikiramariya ndetse no gutegura aho abazakenera gucuruza bimwe mu bikoresho bitagatifu n'ibyo kurya bazakorere.

 Hateguwe amahema azafasha  abadafite amikoron yo gucumbika muri za hotel ndetse harasuzumwa niba amatara yo ku mihanda yose  yaka neza  mu rwego rwo kubUngabunga urujya n'uruza  rw'abashyitsi bazitabira iki gikorwa.

Uyu mubare  w'abagana kibeho ntabwo ujyanye n'ubushobozi bw;amacumbi ahagaragara kuko ubu  mu karere ka Nyaruguru hari ibyumab 139 bishobora gucumbikira abatuntu byonyine. 

Akarere ka Nyaruguru gashishikariza abikorera gukomeza gushora imari yabo muri Nyaruguru  cyane cyane mu bikorwa by'ubukerarugendo kuko hagendwa n'umubare muni  w'abakora ingendo nyonokamana.

 

Jeann Fidele Ndungutse

 

Share Button