Ingabo z'u Rwanda zashikirije amazi abaturage mu rwego rwo ku bungabunga imibereho yabo

 Abaturage basaga 3200 barishimirako  bagiye kuca ukubiri no kunywa amazi mabi  umwanda,nyuma yo kugezwaho amazi meza n'ingabo z'u Rwanda.

Ibi abaturage babitangaje kuwa 02 Kanama mu muhango wo gushyikirizwa ku  mugaragaro umuyoboro w'amazi watunganijwe mu murenge  wa  Munini ureshya na  km 2,5 wubatswemo amavomero 05 azaha amazi ingo zigera kuri 690 ziyuwe n'abaturage  bagera  ku bihumbi 3,279 bo mu midugudu 5 ariyo. Sheke, Munanira Nyarure,Kamana na Muhororo.

Abaturage bahawe aya mazi bavugako bishimirako ingabo zabafashije kuboina amazi meza  kandi bakayabona bugufi.

Murindabigwi Mark ,umuturage washimye ingabo mu izina ry'abaturage  yagize ati"Twari trwacogoye tuvom akiure cyane mu birometero 4 cyangwa 5 abana batabon auko bajyakwiga bakajy ku ishuri bakerewe . Twishimiye aya mazi twahawe tubigizemo uruhare binyuze mu miganda,Turashimira ingabo zaduteye inkunga  kandi aya mazi,"

Col.Rugambwa ushinzwe ibikorwa mu ngabo mu ntara y'Amajyepfo wifatanije n'ubuyobozi bw'Akarere mu gushyikiriza aba baturage  uyu muyobozi yavuze ko ingabo z'igihugu zifite ibshingano yo kurinda umutekano no gufatanya n'abaturage mu bikorwa by'amajyambere kandi basaba abaturage kuyafata neza.

 Col. Rugambwa yagize ati" Mu rugamba rwo kubohora igihugu, Nyakubahwa Paul Kagame yaratubwiye ati ni murangiza urugamba rwo kubohora igihugu muzafatanya n'abaturage mu kugiteza imbere.Amazi  meza ni ubuzima.Mubungabunge neza aya mazi  abageze ku iterambere kandi tuzakomeza gukorana m u bikorwa nk'ibi."

  Francis  Habitegeko, Umuyobozi w'Akarere ka Nyaruguru yashimye ibikorwa by'ingabo mu karere  anasaba abagenerwabikorwa kuyabungabunga kandi bakayabyaza umusaruro.

Yagize ati" Turashima ibikorwa ingabo z'igihugu ziri ku tugezaho. Turazaba abaturage kuyavoma , bakayateka  hanyum abakayanywa  kandi bakakarangwa n'isuku ku mubiri no ku myambaro,"

 

Umuyobozi w'Akarere yakomeje asaba abaturage kubungabunga  aya mazi  bahawe .

Ati" Turabasaba kubunga bunga aya mazi gukirango azarambe .Ntabwo twifuzako ibikorwa nk'ibi byangirika. Dufatanye tubirinde tubibungabunge.Ikiraje ishinga Nyakubahwa Paul Kagame ni uko abaturage bo mu midugudu bamererwa neza,"

Ibikorwa  by'ingabo zakoreye abaturage mu iterambere birimo guhingira abaturage , kuvura indwara zitandukanye ndetse n'ibindi bikorwa bya buri mu nsi bigamije iterambere ry'abaturage.

Mu karere ka Nyaruguru mu mwaka wa 2010 hari umuyoboro umwe w'amazi meza   no kugeza ubu mu 2017 hamaze kubakwa imiyoboro 5 y'amazi meza ifite uburebure bwa km333.471 igaburira abaturage  banaga na 85 % bavoma amazi meza batarenze m500.

Jean Fidele Ndungutse

 

 

 

 

 

Share Button