Abaturage batishimira amazi meza kuko baciye ujkubiri no kuvoma ibinamba

Nyuma yo kumara imyaka myinshi  bari tagira umuriro w'amashanyarazi banavoma ibiziba byagiraga ingaruka ku buzima  bwabo , abaturage b'Umurenge wa Busanze barishimirako ubu  begerejwe amazi meza ndetse n'amashanyarazi akomoka ku mirasire y'izuba bibafasha  mu buzima bwabo bwa buri munsi.

Iyo uganiriye n'aba baturage bakubwirako bavomaga  batari bafite amazi meza bityo bikagira ingaruka ku buzima bw'abana babo zirimo indwara ziterwa n'umwanda ndetse no kutabona uko bakoresha ibikoresho by'ikorababuhanga bikenera umuriro w'mashanyarazi.

Mu guhangana n'iki kibazo, Ubuyobozi bw'Akarere ka Nyaruguru ku bufatanyue n'inzego nkuru z'igihugu  bakivugutiye umuti ku buryo ubu amaturage bavoma amazi meza  hafi yabo ndetse bakaba bashobora no kubona umuriro w'amashanyarazi ukoreshwa mu materefoni ndetse n'imashiniz zifashishwa mu mashuri aboneka muri uyu murenge.

 Byukadusenge Agnes, Umutirage wo mu murenge wa Ruheru avugako mbere yo kubona mazi  bari bamerewe nabi indwara zitandukanye.

Aragira ati" Mbere yo kubona aya mazi ureba twavomaga  mu kabande amazi mabi yateraga indwara abana bacu.None ubu urabonako aya mazi ntakibazo na gito yaduteza kandi tuyabona bugufi yacu,"

Ndayisenga Robert , Umurezi kuri GS Masiga avugako amashanyarazi akomoka ku mirasire y'izuba yaje ari igisubizo mu kazi k'ishuri ka buri munsi kuko mbere yo kubona aya mashanyarazi byabasabaga

Kuva mu mwaka wa 2010, mu karere ka Nyaruguru ari umuyoboro umwe gusa  kandi n'umuyobora munini w'Amashanyarazi wari mu murenge wa Mata gusa kuburyo byari bigoye kubona amazi meza n'amashanyarazi mu yindi mirenge .

 Kugeza muri uyu mwaka wa 2017, imirenge yose igeramo imiboro mini y'amashanyarazi kandi ingo zifite umuriro w'amashanyarazi zavuye kuri 1%-22%.Mu rwego rwo kwgereza abaturageamazi meza  hagamijwe kurwanywa indwara zikomoka ku gukoresha amazi mazi, kugeza mu 2017 imiyoboro mimi 5 y'amazi yarubatswe ifite uburebure bwa km 333.471 kandi abaturage  bavuye kuri 57%-89 % bavoma amazi meza batarenze  metero 500.

Jean Fidele Ndungutse

 

Share Button