Asteriya Mukangango, aganira n'itangazamakuru

 Abagore  basaga 230 bibumbiye muri Koperative Ninyampinga ihinga ikawa bavugako batangiye bizigama  amafaranga 50 none ubu bakaba bageze ku mutungo usaga miliyoni 24 kubera ubuyobozi bwiza bwabaye aho bakorere ndetse n’imishinga  igamije iterambere ry’icyaro ikabegerezwa.

 Mbere ya leta y’ubumwe n’ubwiyunge abagore bari barahejejwe inyuma mu bikorwa bitandukanye kandi ntibahabwe agaciro ndetse bakanavangurwa mu mirimo imwe n’imwe, aho byavugwagako  ibikorwa byiza  by’iterambere ari iby’abagabo.Abagore bahezwaga kuri byinshi birimo amashuri, ubuhinzi bw’ikawa  havugwako badashoboye.

 Leta y’ubumwe bw’abanyarwanda yatangije gahunda y’uburindanire n’ubwuzuzanye hagati y’abagabo n’abagore   muri gahunda zose za lera hagamijwe iterambere buri wese yibonamo. Abagore bakurwa mu bikoni bashiskikarizwa gukora ibikorwa by’iterambere  kandi ahenshi byagiye bigaragara ko bagenda babikora neza .

Asteriya Mukangango  mu kagari ka Bunge, mu murenge wa Rusenge, Umunyamuryango wa Koperative ni Nyampinga yatinyuwe n’ubuiyopboi bwiza igakura amaboko mu mifuka igakora ibikorwa by’iterambere  ku banyamuryango ubwabo ndetse n’igihugu muri rusange .

 Mukangango avugako  mbere yo  gutangira ibikorwa byo kwitabiri gahunda za leta , abagore batari bafite agaciro , none ubu nabo basigaye bakirigita ifaranga bakuye mu buhinzi bwa kawa kubera inzira njyabukire batangiye  nyuma yo kwakirana nayombi ijambo ry’umukuru w’igihugu ryabamenyeshagako imishinga igamije iterambere ry’abaturage igomba gukorera mu cyaro .

Aragira ati: “Mbere yo kujya muri iyikoperative nta mibereho myiza  twagiraga, bavugaga inama ukumva utayijyamo, tudakaraba kuko twari ahantu hatameze neza.Uyu munsi wanone iterambere ryatugezeho binyuze mu mashyirahamwe,twigiriye inama yo gushyiraho agasabnduku ko kujya tugurizanya buri wese yizigama amafaranag 50 , nyuma tugeza ku ijana,

Twavuye munama baravuga ngo abagore nibashake umushinga wabateza imbwere. Twandikiye icyahoze ari komini Nyakizu iduha hegitari 1.5 dutera ikawa.Ntibyari byoroshye gutangira , ndetse nyuma tuza no kongera guhabwa indi hegiatri 1.5. Nyuma yo kwandikira Akarere no kwemezwa na Njyanama,”

Mukanagango  akomeza avugako ibikorwa byabo byo guhinga kawa no gukora mu mirimo ya gahunda ya VUP , kwisungana binyuze mu matsinda byatumye batangira kwizigama ndetse no  kugana ibigo by’imari  byatumwe babasha kubona inguzanyo  zo gukomeza ubuhinzi bwa kawa.

 Aba bagore bavugako nyuma yo gutinyuka ibikorwa by’ubuhinzi bw’ikawa bagiye bagira intyungu nyinshin ndetse bikaba binahesha ishema igihu cy’u Rwanda ku isuko mpuzamahanga .

Ku nshuro yambere batunganyije kawa ingana na toni 105 babona inyungu ingana na miliyoni 9 nyuma  babona  toni 123 na kg 891 bazigurisha muri leta zunze ubumwe za Amerika aho twababonye inyungu ya miliyoni 24

 Mu ijwi ryuzuye amaranagamutima y’ibyishimo, Mukangango avugako abagore bashimnira nyakubahwa Perezida wa Repubulika  watangije politiki yo kwegereza ubuyobozi n’ibikorwa by’iterambere abaturage by’umwihariko abagore bo mu cyaro.

Aragira ati:Turamushimira  Perezida Repubulika ko yaduhaye ijambo, turamushimirako yadukuye mu bikoni, kera umukobwa. Abagore n’abagabo turashima  Perezida wa Repubulika kubera Girinka, ubwisungane mu kwivuza ndetse n’izindi gahunda zigamije ubwuzuzanye bw’abagabo n’abagore mu iterambere ry’abagore

 Kuri ubu iyi kawa ya koperative Ninyampinga itunganywa ku bufatanya n’umushinga sustainable harvests ni imwe muri kawa zikunzwe cyane mu mahoteri akomeye yo muri Amerika ndetse no hirya no hino ku isi .

Jean Fidele Ndungutse.

 

 

 

Share Button