Thadee Nzabirinda umuturage wityeje imbere mu bikorwa by'ubuhinzi n'ubworozi mu murenge wa Ruheru

Thadee Nzabirinda   w’imyaka 45ntagihingira abandi asigaye afite ubutaka bwe  bwite , inka 10 ndertse n’amazu akodeshwa akesha politiki y’ubudehe yimakajwe mu  Karere ka Nyaruguru.

Iyo uganiriye Nzabirinda imbona nkubone, ni umugabo ugaragazako afite ubuzima bwiza akesha ibikorwa by’ubuhinzi n’ubworozi  yagezeho abikesha  kugirirwa icyizere binyuze mu budehe.Nzabirinda avugako mbere yariho nabi  atagira aho aba habereye umunyarwanda none ubu amaze kwiyubakira inzu zikodeshwa  zigezweho kandi afasha n’anadi baturage  mu bikorwa by’iterambere n’imibereho myiza.

Nzabirinda aragira ati:”Ntabeshye tabwo ari uku byahoze, nari umuturage wo hasi nateweinkunga  n’ubudehe, nahingira abandi, naryaga mvuye guca incuro ntse nabaga mu nzu mbi. None ubu   nkanda ku rukuta  nkabona amashanyarazi ndetse naciye ukubiri n’inzu zidasobanutse kuko ubu mfite inzu eshatu nkotesha kandi zigezweho,

Ubudehe bwampaye inguzanyo y’ibihumbi 60 ngura ihene eshatu nyuma zingeza ku nka. Maze kubona amata y’abana natangiye kugura ubutaka buhingwa ndetse n’ishyamba kuko mbere nari mfite are ziri munsi ya 15.Ubu mfite hegitari 2 z’ishyamba na hegitari 1 y’ubutaka buhingwa,”

Nzabirinda akomeza avugako umuryango we ubona ubwisungane mu kwivuza  ndetse n’ibindi bikenerwa mu itweerambere ry’urugio harimio amafaranga y’ishuri y’abana bitagoranye ndetse akanafasha n’abaturanyi kubona ubwisungane mu kwivuza

Umwana wanjye abona  ubwisungane mu kwivuza.Mu kwezi iyo mpuje ibikorwa byanjye byose  mbona amafaranga ibihumbi 80 kandi nkanafasha n’abandi kwiteza imbere

 Uyu mutuarge avugako kwikura mu bukene kwe byakomnotse ku buyobzo bwashizeho politiki zifasha abakenwe kwiteza imbere  binyuze mu buhinzi n’ubworoz kandi bagashsishikarizwa guhuza uburtaka no gukorera mu makoperative

Nzabirinda avugako ibi bikorwa by’iterambwere abuikesha ubuyobozi bwiza bwari busanzwe  burangajwe imbere na  Nyakubahwa Perezida wa  bityo abaturage bakaba bumva ibikorwa nk’ibi bibafasha mu itwerambere bifuza ko byakomeza kandi anbo bakabigioramo uruhare rufatika

Jean Fidele Ndungutse

 

Share Button