Bamwe mu banyamakuru bitabiriye inama yahuje ubuyobozi bw'Intara y'Amajyepfo ,inzego z'ibanze , iz'umutekano ndetse n'ubuyobozi bw'itangazamakuru.

 Ibi ni bimwe mu byagarutsweho na bamwe mu banyamakuru mu nama yabahuje n'ubuyobozi bw'Intara y'Amajyepfo , polisi y'u Rwanda  n'inzego nkuru z'itangazamakuru mu Rwanda.

 Iyi nama yari igamije kurebera hamwe  uko  itangazamakuru  rikorana n'inzego z'umutekano mu gucunga umutekano , gukumira ibyaha ndetse no gukorana  n'inzego z'ibanze hagamijwe kwimakaza iterambere ry'umuturage.

 Bamwe mu banyamakuru bitabiriye iyi nama bashimye uburyo Akarere ka Nyaruguru gakorana n'itangazamakuru basabako ubu buryo bwakomeza  ndetse n'abandi bakabwigiraho.

 Jean Claude Ndayishimiye,Umunyamakuru ukjorera izuba rirashe yagize ati" Turashima  uburyo abayobozi baduha  amakuru . Urugero Umuyobozi w'Akarere ka Nyaruguru iyo umuhamagaye  umubaza  ibijyanye n'ubuzima bw'abaturage ashinzwe kureberera, aguzubiza  ku gihe."

 ACP Theos Badege, Umuvugizi wa polisi y'u Rwanda yavuzeko  itan gazamakuru ari umufatanyabikorwa w'ingenzi ufasha polisi mu kwegera abaturage , kwicungira umutekano  ndetse no gukumira ibyaha.

Yagize ati" Turashima intabwe tumaze kugeraho mu mikoranire n'itangazamakuru kuko ni umufatanyabikorwa udufasha muri community polisingi ndertse no gukumira ibyaha, gukaragaza ibikorwa bikorerwa abaturage ndetse no gukorera mu mucyo,"

ACP Badege yakomeje ashishikariza itangazamakuru gukomeza gukora kinyamwuga hagamijwe inyungu z'umuturage .

Yagize ati"Twese ntawundi dukorera uretse umuturage ubworero rurasabwa gukomeza kugira imikorere iganisha ku nyungu z'umuturage. Tugomba guhera ku nyungu z'umunyarwanda ntabwishishanye dusenyera umugozi umwe,dukomeze dukore kinyamwuga dukomeze ibikorwa by'iterambere,"

 Emmanuel Mugisha wari uhagarariye itangazamakuru muri iyi nama  yavuzeko itangazamakuru rifasha mu kurwanya ruswa  no kwesa imihigo abayobozi  baba bahize ndetse anasangiza ubuyobozi bw'intara , polisi ,DASSO amategeko agenga umwuga w'itangazamakuru,

Marie Rose,Mureshyankwano  yavuzeko hagomba gukomeza kunozwa imikorere n'imikoranire  mu burrya bwa kinyamwuga hashyirwa imbere inyungu rusange.

Yagize ati" Turasabwa kunoza imikorere n'imikoranire n'itangazamakuru kuko rigira urugare mu iterambere .  buri rwego rwuzuza inshingano zarwo mu buryo bwa kinyamwuga , uteshutse agahwiturwa kandi byose bigakorwa hashyirwa imbere inyungu rusange,"

  Akarere ka Nyaruguru gakorana n'itangazamakuru  korohereza abanayamakuru kubona amakuru, gutanga ibiganiro kuri radio na televiziyo buri cyumweru , kwandika inkuru z'iterambere zishyirwa kuri website ndetse no gukoresha imbuga nkoranyambaga zirimo , twitter, facebook, youtube,n'izindi mbuga zifasha mu kwakira cyangwa gutanga amakuru ku kubikorwa bireba iterambere ry'Umuturage ndetse n'Akarere muri rusange.

 

Share Button