Abagore ba Nyaruguru bishimirako bibohoye bagahabwa agaciro mu iterambere

Abayobozi batandukanye bifatanije n'abaturage mu kwizihiza umunsi mukuru wo kwibohora mu murenge wa Ruramba

 Ntabwo bidutera isono kuvuga ko tutazamutererana mu guteza igihugu imbere  dusigasigasira ibyagezweho kuko yadukuye mu bikari adushyira ahabona.Twavuye muri rushumi tujya mu bitenge byiza

 Ubu ni  bimwe mu byagiye bigarukwaho n’abaturage b’Akarere ka Nyaruguru kuwa 04 Nyakanga ubwo bizihizaga umunsi mukuru wo kwibohora ku nshuro ya 23 bishimira ibikorwa  bigamije guteza imbere imibereho  y’abatuyrage nta vangura iryo ariryo ryose.

 Muri uyu muhango, abaturage babinyujije mu mbyino zitandukanye bagaragaje ko kwibohotra kwabo kugaragarira mu guhindura imyumvira, imikorere  bitabira ibikorwa bigamije iterambere n’imibereho myiza byose bakesha ingabo zatangije urugamba rwo kubohora igihugu cyari cyarabaswe n’ubuyobozi bubi, amacakubiri, irondakarere ndetse n’itonesha rishingiye ku cyene wabo.

Francois wavukiye mu murenge wa Ruramba mu kagari ka Rugogwe umudugudu wa Rugogwe avuagko abaturage bibohoye imibereho mibi yabadidndizaga  mu buhinzi kubera kutitabwaho n’ubuyobozi bwa mbere ya leta y’ubumwe bw’abanyarwanda.

Aragira ati“ Mpagaze aha mvuga ngo twaribohoye. Mbere ya Jenoside bavugaga ngo ku gikongoro barakubitira abana kuryama kubera inzara ,baravugaga ngo ubutaka bwa gikongoro burasharira ahubwo ntabwo bwashariraga  hashariraraga abayobozi babi batabubyazaga umusaruro. Ubu urabonako dusigaye tugemurira n’utundi  turere ibirayi”

Francois akomeza avugako abaturage bifuza ko Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame yakomeza kubayobora kugira ngo  bakomeze babone byinshi byiyongera kubyo yatangiye kubagezaho birimo ibitaro by’Akataraboneka  ndetse n’umuhanda wa Kaburimbi,”

  Mu  Nyakanga 1994   aha turi ahari amatongo habaga inzu za nyakatsi gusa, none ubu urabona ko amabati ari urwererane hirya no hino ku misozi.Nta mirire mibi ikigaragara  kuko kera abagore wabonaga batonze  kuri santere none ubu abana baranywa amata akomoka kuri Girinka , bararya indyo yuzuye. Umurima w’igikonio nawo ni kabando Perezida wa Repubulika yaduhaye.

Francois akomeza avugako abaturage bifuza ko Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame yakomeza kubayobora kugira ngo  bakomeze babone byinshi byiyongera kubyo yatangiye kubagezaho birimo ibitaro by’Akataraboneka  ndetse n’umuhanda wa Kaburimbi,”

 Col. Bikaga Donath, Umuyobozi w’Ingabo mu karere ka Nyaruguru avuga ko urugamba rwo kubohora igihugu rwari ngombwa kubera ko kwari uguharanira uburengazira bw’abanyarwanda bakumira  ingengabitekerezo ya Jenoside ndetse no guharanira imibereho myiza y’abaturage

 Yagize ati:inkotanyi zaritanze mu bihe bikomeye zirwanira kubohoza abanyarwanda zinaharanira ubumwe bw’abanyarwanda, kwiga byari bigoye cyane  ariko ubu umwana ariga keretse we ubwe yinaniwe.mureke dufatanye twishimira ibyagezweho twirinda icyadusubiza mu macakubiri,”

 

 Francois Habitegeko, Umuyobozi w’Akarere ka Nyaruguru yasabye abaturage lkwishimira ibyagezweho  mu kwibohora imibereho mibi anabasaba kwitabira ibikorwa by’amatora ya Perezida wa Repubulika batora ingirakamoro k

 Yagize ati“ Ibyo  tugoma gusigasira bikomeye ni ubuyobozi bwiza. Niyo mpamvu n’ejo nitujya gutora icyo kintu uzakiirikane kuko tugoma gusigasira ibyagezweho. nujya gutora uzatore  ko umutekano  ukomeza, utore amashuri y’abana bawe ko akomeze, utoreko vup ikomeza,Utoreko ibitaro  n’umuhanda wa Kaburimbi bikomeza. Gusa abakuze cyane murambabaje, ntawe uzongera gupfa gupfa kubera ibitaro bikomeye bigiye kubakwa mu Kacu. ”

 Uyu muyobozi yakomeje avugako abaturage bari baratereranywe ubuyobozi bwiza bwabatekerejeho bubagenera ibikorwaremezo bigezweho bigamije guteza imbere imibereho myiza y’abaturage byitezweho gukumira imfu za hato na hato zakomokaga ku mibereho mibi.

 Yagize ati”Mwasabye ikigo nderabuzima barababwira ngo izo nguge zirasaba ikigo nderabuzioma y’iki?None mutanabisabye, Perezida wa Repubulika  yaravuze ngo ibitaro by’Akataraboneka  byubakwe mu Karere ka Nyaruguru. Gusa ushaje niwe umbabaje,ni mube muretse byubakwe turebe ko byakubakwa  bikabasunika kabiri. Ubundi se uzaba wicwa n’iki ko nta mibereho mibi mufite?”

Jean Fidele Ndungutse

 

Share Button