Nyuma yo gutuma  intore zo ku mudugudu zo mu mirenge ya Nyagisozina Cyahinda, Francis Kaboneka Minisistiri w'ubutegetsi bw'igihugu asanga uturere twose dukwiriye kwigira ku mikorere y'itorero   ku mududgudu mu karere ka Nyaruguru kuko ari umuyoboro mwiza  wo kunyuzamo gahunda za leta.

 Ibi yabitangaje kuwa 09 Kamena mu nama yamuhuje n'abayobozi b'uturere , umuyobozi wa komisiyo y'itorero ry'igihugu binyuze mu buryo bw'ikoranabuhanga( Video Conference ) aho avugako  itorero ryo ku mudugudu nk'urwego rwegereye abaturage   ari inzira nziza yo gukoreramo ubukangurambaga kuri gahunda za leta.

 Kaboneka yagize ati" Ejo bundi nagiye gutuma intore  zo ku mudugudu ku rugerero mu Karere ka Nyaruguru,nibo babaye abambere mu gushyira mu b ikorwa iyti hagunda n'utundi turere twabigiraho byinshi."

 Imwe  mu mihigo irimo gushyirwamo ingufu  ni umugoroba w'ababyeyi, kugumira no gukemura amakimbirane agaragara mu miryango,  gukurikirana imibereho myiza y'abaturage  , kwimakaza indangagaciro nyarwanda mu muryango, gufasha abaturage batuye umudugudu kwirinda ingengabitekerezo ya Jenoside ndetse n'izindi gahunda za leta ziogamije kwimakaza imiyoborere myiza umuturage afitemo uruhare.

 Muri iyi nama , Akarere ka Nyaruguru kasangije utundi turere ibanga karimo  gukoresha kugira ngo ibikorwa by'itorero ku mudugudu rigende neza , hanyuma n'utundi turere twiyemeza  guteza imbere ibikorwa by'itorero  mu mududugudu.

Kugeza ubu mu karere kA Nyaruguru hamaze gutozwa intore ku rwego rw'umudugudu zisaga ibihumbi 125 mugihe abaturage bose b'Akarere basaga ibihumbi 300. Aba bamaze gutozwa baje biyongera ku bindi byiciro  bitandukanye byagiye bitozwa birimo abarimu, abaganga, abayobozi b'inzego z'ibanze  .Uburyo bwo gutoreza ku mudugudu ni bumwe mu buryo bufasha mu guha aabaturage bose amahirwe yo gutozwa indangagaciro na kirazira.

Jean Fidele Ndungutse

 

 

 

 

Share Button