Intore zo ku mudugudu zaranzwe n'ibyishimo byinshi

Umuyobozi w'Akarere yafashe ifoto y'urwibutso n'intore nyuma yo kuzituma ku rugerero

 Ibi nibimwe mu byo intore zo ku mudugudu mu murenge swa Munini zahigiye imbere y'umuyobozi w'Akarere ka Nyaruguru mu muhango wo kuzituma ku rugerero.

 Uyu muhango wabaye kuwa 08 Kamena 2017 mu  ku kibuga cy'umupira  nyuma y'iminsi 22/05/2017 aho zimaze iminsi zihabwa inyigisho ku burere mboneragi

 Muri uyu muhango intore zo ku mudugudu zahize imihigo itandukanye irimo gushishikariza abaturage kurangwa n'isuku, gutanganga ubwisungane mu kwivuza  ariko zigaragaza ko umuhigo uhatse iyindi ari ukwitorera abayobozi bazazifasha   kugera ku iterambere rirambye.

 Izi ntore zagagararije ko ziteguye  kuzatora kandi ko ibisabwa kugira ngo zitore   birimo kwikosoza kuri lisiti z'itora zamaze kubikora kandi ko ziteguye kwisjhyiriraho  abayobozi bazibereye.

 Muri uyu muhango, intore zo ku mudugudu zashimiye Nyakubahwa Perezida wa Repubulika wagaruye itorero mu  Rwanda  himakazwa indangagaciro nyarwanda  ndetse n'umuco wo kugabirana, agahagarika Jenoside yakorerese abatutsi mu 1994 .

 Francis Habitegeko, Umuyobozi w'Akarere ka Nyaruguru yasabye izi ntore gukomeza gushyira mu bikorwa imihigo ziyemeje  na gahunda za leta zose  kandi zikitabira amatora  zitora  ingirakamaro.

 Habitegeko yagize ati" Turanashimira ko mwitabiriye iri torero, turabasaba gushyira mu bikorwa ubumenyi mwahawe kugira ngo mwiteze imbere aro by'umwihariko murasabwa kwitabira ibikorwa by'amatora mutora ingirakamaro,"

 Uyu muyobozi yakomeje abwira abaturage ko gutora ingirakamaro ari ugutora ejo heza kandi ko ibikorwa by'iterambere bizakomeza kubageraho .

 Yagize ati" Muzatore ingirakamaro. Gutora ingirakamaro bivuze gutora uzabagezaho amashanyarazi , uzabagezaho amazi meza uzabaha ibitaro by'akataraboneka bigiye kubakwa kano ku munini ndetse n'umuhanda wa kaburimbi ,"

 Habitegeko yongeyeho ko intore zigomba   kubungabunga umutekano mbere y'amatora, mu gihe cy'amatora ndetse na nyuma y'amatora kugira ngo zikumire uwo ari wese washaka gusenya ibyo iterambere n'imibereho myiza igihugu kimaze kugeraho.

 Muri uyu muhango abaturage borojwe n'umukuru w'igihugu binyuze muri gahunda ya Girinka munyrwanda boroje bagenzi babo mu rwego rwo kwimakaza umuco wo kugabirana.

 Akarere ka Nyaruguru ni ko kaje ku isonga mu gutangiza itorero ku mudugudu , Francis Kaboneka Minisitiri w'ubutegetsi bw'igihugu akaba yarishimiye iki gikorwa ubwo yatumaga intore ku rugerero mu murenge wa Cyahinda  ,akaba asaba utundi turere gutangiza ibikorwa nk'ibi.

Ubwanditsi

Share Button