Intore zo ku mudugudu ziyemeje kwesa imihigo kandi zinafasha abaturage gusigasira ibyagezweho

 Ibi intore zabisabwe mu muhango wo kuzituma ku rugerero nyuma y'imihigo zahigiye imbere ya Francis Kaboneka, Minisitiri wa minisiteri y'ubutegetsi bw'igihugu.

 Ibi Minisitiri Kaboneka  yabisabye ibtore zo ku mududgudu kwa 02 Kamena  ahari ahari hateraniye intore zo mu mirenge ya Nyagisozi na cyahinda.

Iri torero ryatangiye tariki ya 22 risozwa tariki ya 29 Gicurasi 2017, mu midugudu yose y’akarere ka Nyaruguru uko ari 332,hatozwa abaturage 125 128 harimo abagore 66 807 n’abagabo 8 321.

Itorero ryo ku mudugudu muri aka karere ka Nyaruguru ryateguwe rifite insanganyamatsiko igira iti:’’Twubake umudugudu w’icyitegererezo dusigasira ibyiza twagezeho”.

 Minisitiri kanoneka yasabye intore zo ku mududugu kuba umusemburo w'impinduka nziza ku iterambere zishyira mu ngiro imihigo zahize uko ari 16 zikubiye mu nkingi enye za guverinoma .

Yagize ati"Ndabashimira imihigo mwahize, mwimakaze isuku,abana bakure bafite isuku kuko isuku ari isoko y'ubuzima, murwanye malaria, murangwe n'urukundo muharanira kuba intore zihesha ishema intore izirusha intambwe aho mukorera muharanire icyiza cyagirira umudugudu wanyu akamaro. Hari byinshi mushobora kugeraho bitabasabye abaterankunga,"

 Minisitiri Kaboneka kandi yasabye ko abamaze gutozwa bakwiye kubera abandi urugero mu bikorwa byubaka igihugu bikanagiteza imbere, by’umwihariko abatuye Nyaruguru abasaba  gukomeza gukora cyane kandi  bagacengeze amatwara ya gitore  mu baturage cyane cyane abakiri bato   hagamijwe iterambere..

Muri uyu muhango kandi abaturage basoje itorero bagaragaje imihigo y’ibyo biyemeje kugeraho bigamije imibereho myiza n’iterambere ry’imidugudu batuyemo, ndetse banamurika bimwe mu bikorwa by’amajyambere bakora.

 Izi ntore zatanze icyizere ko imihigo zagigiye imbere ya Minisitiri w'ubutegetsi bw'igihugu ko zizayesa  ku ikubitiro amatora ya Perezida wa Repubulika ategerejwe muri Kanama 2017, gukoiresha inyongeramusaruro hagamijwe kwihazqa mu biribwa, gutanga ubwisungane mu kwivuza ndettse n'ibindi bikorwa bizaqfasha kwihutisha iterambere rishingiye ku mudugudu.

Itorero ni igikoresho gifasha abanyarwanda kugira indangagacirpo ziboneye kandfi zifasha mu kwihutisha iterambere.

Jean Fidele  Ndungutse

Share Button