Abasaga ibihumbi 13 bazize Jenoside bashinguwe mu cyubahiro

 Abaturage bafite ababo bazize Jenoside  bo mu cyahoze ari komini Mubuga segiteri  Gisizi,Gashare , Kabirizi n'abandi baguye mu cyahoze ari superefegitura ya Munini bavugako bishyimiye  ko ababo bongeye gusubizwa agaciro bagashyingurwa mu cyubahiro kibakwiye.

Ibi babitangaje mu muhamgo wo Kwibuka ku nshuro ya 23 no gushyingura mu cyubahiro iimibiri isaga ibihumbi 13 y'abatutsi bazize Jenoside  mu murenge wa Munini kuwa 03. Kamena 2017

 Uyu muhango wabanjirijwe  n'igitambo cya misa hatangwa ubutumwa bushishikariza abaturage  kurangwa n'urukundo kuko  Jezu kristu yabitanzeho urugero rwiza  . 

 Theodole Simburudari wavuze mu izina ry'abafite ababo bashinguye yavuze  ko bishimiye  iki gikorwa cy'ingenzi cyo gushyingura abazize jenoside mu cyubahiro  mu rwibutso rubahesha agaciro kandi bikaba bizakomeza gufasha  kwibuka ku buryo buhoraho .

Francis Habitegeko, Umuyobozi w'Akarere ka Nyaruguru  yahumurije abacitse ku icumu anabizeza ko Jenoside itazongera kubaho ukundi kuberako ubuyobozi bubi bwakoze Jenoside bwasimbuwe n'ubuyobozi bwiza burangajwe imbere Nyakubahwa Perezida Paul Kagame bwimakaza ubumwe bw'abanyarwanda

 Yagize ati"abapfuye dushyingura uyu munsi barishwe n'abaturanyi babo, basangiraga , bashyingiranaga ni nawo mwihariko wa Jenoside  yakorewe abatutsi. Amahirwe n'uko Jenoside yahagaritswe n'abanyarwanda bafi  bafite umutima mwiza wo kubanisha abanyarwanda. ,"

Habitegeko yakomeje avugako Jenoside yashobotse kubera ubuyobozio bubi ariko anavugako habonetse amahirwe yo kubona FPR inkotanyi yahagaritse Jenoside yakorewe abatutsi, amacakubiri, ahubwo baharanira ko abanyarwanda bose baba bamwe.

 Yagize ati" abanyarwanda bigishijwe igihe kirekire ko kugira ngo babeho bafite amahoro ari ukwica bagenzi babo. Amahirwe twagize n'uko FPR Inkotanyi iyobowe na Nyakubahwa Paul Kagame  yazanye uburyo bwiza bw'imitekereze , ihagagarika  Jenoside, ingengabitekerezo y'urwango n'amacakubiri ahubwo iharanira ko abanyarwanda bose baba bamwe  buri wese afite ubvurenganzira busesuye,"

 Hon.  Depite Thacienne Mukandamage wifatanije n'ubuyobozi bw'Akarere muri uyu muhango yagarutse kuri leta mbi ifite imigambi mibi yoretse  imbaga y'Abatutsi bayo  ariko anagaruka ku buyobozi bwiza  bwahisemo gusimbuza inyigisho mbi inyigisho nziza  zigamuje  ubumwe bw'abanyarwanda anasaba abayeyi  gukumira ingengabitekewrezo ya Jenoside.

Yagize ati" ubu dufite ubuyobozi bwiza  butandukanye n'ubuyobozi bubi bwakoze Jenoside. Abantu benshi bize bari hano  baryamye muri aya masanduku . Turasabako ababyeyi bafata iyambere mu gukumira  ingengabitekerezo ya Jenoside .ubu abaturanyi bafite gahunda nziza ya Ndi umunyarwanda kuko aricyo cyomoro gitanga ubuzima,"

Hon. Mukandamage yakomeje ahumuriza abaturage ko Jenoside itazongera kubaho kuko ubuyobozi bwahagaritse Jenoside bugihari kandi ko n'imaraga ziyongereye.

 Abaturage banasabwe gukomeza  gutanga amakuru agaragaza aho imibiri itarabone kugira ngo nayo ishyingurwe mu cyubahiro.

Mu karere ka Nyaruguru habarurwa abatusi basaga ibihumbi 75 bazize Jenoside  yakorewe abatutsi mu 1994 bakabaumubare munini umaze gushyingurwa mu cyubahiro mu nzibutso zigejweho mu rwego rwo kubungabunga amateka ya Jenoside.

Jean Fidele Ndungutse

Share Button