Abana bavugako biyemeje kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside

 Imibiri 517 y'abatutsi bishwe mu 1994 yashinguwe mu cyubahiro  nyuma y'umuhango wo kwibuka ku nshuro ya 23 Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994 aho abaturage basabwe kwirinda  ingengabitekerezo ya Jenoside basigasira ibyo u Rwanda  rumaze kugeraho.

 Iki gikorwa  cyo gushyingura cyabaye kuwa 15 Mata mu murenge wa cyahinda cyitabirwa n'ubuyobozi bw'Intara y'Amajyepfo, abadepite n'abasenateri mu nteko ishinga amategeko, Ibuka,inzego z'umutekano ndetse n'abaturage    baje gufata mu mugongo abacitse ku icumu ndetse nábafite ababo  bashinguye mu rwibutso rwa Cyahinda.

Abashyinguwe mu cxyubahiro ni imibiri y'abatutsi 502  bishwe muri Jenoside  yimuwe ivanywa mu murenge wa Ngera yiganjemo abanyabitare níndi 15 yavanywe mu mirenghe itandukanye y'Akarere ka Nyaruguru.

 Abafite ababo bari bashinguye ahatari mu nzibutso zigezweho bavugako bishimiye iki gikorwa kuko ababo bahawe icyubahiro kibakwiye.

 Uwera Francoise, wari uhagarariye abashinguye mu cyubahiro abavandimwe n'inshuti zabo  yagize ati"Ni ukuri turishyimwe kubera ko dushyinguye abacu mu cyubahiro kandi tuzahora tubibuka iteka ryose,"

 Madame Mureshyankwano , Guverineri w'Intara y'Amajyepfo wari umushyitsi mukuru muri uyu muhango  yashimye iki gikorwa cyo gushyingura mu cyubahiro abatutsi bazize Jenoside anaboneraho n'umwanya wo gusaba abaturage bose gukomeza kugaragaza aho imibiri y'abatutsi bishwe muri Jenoside ihereye kugirea ngo nayo ishyingurwe mu cyubahiro.

 Guverineri Mureshyankwana yagize ati" Turashima iki gikorwa cy'íngirakamaro kandi twihanganisha abacitse ku icumu, incike ndetse n'imfubyi za Jenoside. Turasaba abaturage bose gutanga amakuru ku mibiri y'abatutsi itaraboneka ngo ishyingurwew mu cyubahiro mu rwego rwo   kugabanya intimba y'abarokotse Jenoside,"

 Guverineri yakomeje asaba  abaturage bose kwirinda ingengabitekerezo ya Jenoside babungabunga ibimaze kugerwaho mu  kuibaka leta y'ubumwe bw'abanyarwanda.

Ati" Yagize ati, babyeyi mureke dukumire ingengabitekerezo ya Jenoside  twirinda kwigisha abana ibitabafitiye akamaro ahubwo  tubigishe ubumwe, urukundo, ubuvandimwe  kandi dusigasira ibimaze kugerwaho dukesha ubuyobozi bwiza.Ndagira ngo mbamenyesheko  tutazihanganira n'ugifite ingengabitekerezo ya Jenoside uwo ariwe wese."

 Mu karere ka Nyaruguru harabarurwa abatutsi basaga ibihumbi 70  bishwe muri Jenoside. Mu rwego rwo kubunga bunga amateka ya Jenoside , imibiri y'abishwe muri Jenoside ishyinguye mu nsibutso kandi hari no kubakwa n'izindi nzibutso nshya mu murenge wa Munini  na  Busanze kugira ngo imibiri ya itarashyingurwa mu cyubahiro nayo ishyingurwe.

Ubwanditsi

Share Button