Hon.Senateri Laurent Nkusi asaba abaturage kwitabira ibikorwa byo kwibuka mu murenge wa Rusenge

Abayobzi batandukanye bifatanije n'abaturage mu gutangiza kwibuka ku nshuro ya 23

 Ibi ni bimwe mu byasabwe abaturage b'Akarere ka Nyaruguru ubwo hatangizwaga  ku mugaragaro ibikorwa  ngarukamwaka  byo kwibuka Jenoside yakorewe abatutsi ku nshuro ya 23 mu mirenge yose y'Akarere ka Nyaruguru kimwe n'ahandi hose mu gihugu.

 Ku rwego rw'Akarere, iki gikorwa   cyo gutangiza gahunda yo kwibuka   gifite insanganyamatsiko igira iti" Twibuke Jenoside yakorewe abatutsi turwanya ingengabitekerezo ya Jenoside,dushyigikira ibyagezweho"cyabereye mu murenge wa Rusenge kuri G.S Bunge  kuwa 07 Mata 2017 kitabirwa n'inzego zitandukanye ndetse n'abaturage  

 Ubwo ubuyobozi bw'Akarere ka Nyaruguru bwifatanyaga  n'abaturage  mu  gutangiza gahunda yo kwibuka Jenoside ku nshuro ya 23, bwabasabye  gufata mu mugongo abacitse ku icumu ndetse ndetse hanasigasirwa ibyagezweho.

 Francis Habitegeko, Umuyobozi w'Akarere yagize ati" Ndagirango nihanganishe kandi mbakangurira  gufata mu mugongo abarokotse Jenoside tunabifuriza gukomera mu ibi bihe  turimo bitoroshye. Ndabasaba na none kwitabira ibiganiro byose biteganijwe muri iki cyumweru cyo kwibuka, muganira ku byabereye aho mutuye  kandi mufata ingamba  kugira ngo Jenoside itazongera kubaho ukundi,"

Hon.Senateri Laurent Nkusi yifatanije n'Abaturage b'Akarere ka Nyaruguru yashimye intambwe imaze guterwa  kubera ubuyobozi bwiza  ariko azaba abaturage bazi neza ibyabaye mu karere ka Nyaruguru  cyangwa babigizemo uruhare  gusaba imbabazi kandi bakagaragaza aho imibiri y'abatutsi itarashyingurwa mu cyubahiro aho iherereye.

Nkusi yagize ati" Hari ibyo mwiyiziye neza byabereye hano, ababikoze basabe imbabazi ku Mana  ndetse na bagenzi babo kandi mudufashe  mutwereke aho abantu baguye  kugira ngo bahabwe icyubahiro  kuko ari ikintu cy'ingirakamaro cyane,"

 Abacitse ku icumu bo mu karere ka Nyaruguru bavuga ko hari intabwe bamaze gutera kubera  ibikorwa byo kubateza imbere  kubera ubuytobozi bwiza  buha agaciro abarokotse ndetse n'abazize Jenoside.

 Mukanyarwaya Annonciata, Uwacitse ku icumu wo mu murewnge wa Rusenge, Akagari ka Raranzige avugako bamaze gutera intabwe ijya imbere.

Yagize ati" Ubu navugako tugeze ahantu heza, turatera intabwe ijya imbere ntabwo tujya inyuma kuko ubuyobozi bwiza butwegera  muri gahunda ya Ndi umunyarwanda. Abatwangirije imitungo basabwa kutwishyura ku neza byaba ngombwa hakitabazwa ubuyobozi

  Bimwe mu bikorwa birimo gukorwa muri iki gihe cyo kwibuka  Jenoside yakorewe abatutsi harimo kubaka inzibutso zigezweho kugira ngo imibiri y'abatutsi bishwe ishyingurwe mu cyubahiro, kubakira  no gusanira abacitse ku icumu batishoboye ,  ibiganiro kuri Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994 ndetse n'ibindi bikorwa bigamije  gufata mu mugongo abacitse ku icumu no kwimakaza ubumwe n'ubwiyunge

Ubwanditsi

 

Share Button