Guverineri Madame Mureshyankwano,Umuyobozi w'Akarere n'ingabo bifatanije n'abaturage mu Kurwanya ibyonnyi

 

 Ibi ni bimwe mu byasabwe abaturage b’Akarere ka Nyaruguru  ubwo Guverineri Mureshyankwano  yifatanyaga nabo mu kurwanya ibyonnyi(army worm) byibasiye ibihingwa by’ibinyampeke birimo ibigori hifashishijwe imiti yitwa Roket na Laraforce nyuma yu kubitongora no kubitwika.

Kurwanya ibyonnyi byatangiye nyuma y’uko abahinzi bagaragaje  iki kibazo kuko bari bafite ubwoba ko byazabangamira umusaruro wabo, bityo ubuyobozi buka bwihutiye kubafaska kihashya berekwa imiti bbakwiriye kwifashisha ndetse n’uburyo bwo kuyikoresha

Iki gikorwa cyatangijwe ku mugaragaro  kuwa 04 Mata mu Murenge wa Mata, Akagari ka Mariba umududgudu wa Nyamyumba aho cyitabiriwe n’abaturage, inzego z’umutekano, ndetse n’intumwa za Minisiteri y’ubuhinzi n’ubworozi.

 Guverineri Mureshyankwano yabwiye abaturage  ko ubuyobozi bwiza burangajwe imbere na Perezida wa Repubulika y’u Rwanda  Nyakubahwa Paul Kagame ko buhoza ku mutima iterambere rye kandi bukanamuherekeza mu gushakira umuti inzitizi ahura nazo mu rugamba rwo kwiteza imbere. Yaboneyeho umwanya wo  gusobanurira abaturage uko bahangana n’ibi byonnyi.

Aragira ati”Kubera ubuyobozi buhoza umuturage ku mutima, ku isonga Nyakubahwa Perezida wa Repubulika, niyo mpamvu twaje kubatera ingabo mu bitugu mu kurwanya ibyonnyi byibasiye imyaka yanyu, Murasabwa rero kubiryanya mwivuye inyuma mutera umuti wabugenewe kugira ngo bidakwira hose,”

 Guverineri yakomeje asobamura ko uburyo bwo kubirwanya ari ukubanza wabitoragura   mu bihingwa ukabishyira hamwe, hanyuma ukabishyira mu cyobo  ukabitwika,wamara kubittwika ugatera umuti  n’ibura buri nyuma y’iminsi ine.

 Ubuyobozi bw’Akarere ka Nyaruguru  buitangazako iki kibazo cy’ibyonnyi byibasiye ibihingwa ko  birimo kurwanywa kubufatnye n’inzego zitandukanye kandi abatuirage bakaba basabwa gukurikirana imyaka yabo ku buryo buhoraho    bagatera imiti  ( Roket na  Laraforce) iboneka ku maguriro y’imiti atandukanye aboneka hirya no hino mu mirenge igize Akarere ka Nyaruguru.

Habitegeko Francois, Umuyobzo w’Akarere ka Nyaruguru yagize ati” Iki ni ikibazo kihangayikishije abahinzi bacu ariko kubufatanye n’inzego zishinzwe ubuhinzi n’ubworozi twahagurukiye kukirwanya, turasaba abahinzi kugura imiti yagenewe kurwanya ibyonnyi mu maguriro  agaragara mu mirenge itandukanye y’Akarere. Kibeho, Muganza, Ruheru, n’ahandi hose bashobora kuyigasanga bakayigura,”

Iki kigorwa cyo kurwanya ibyonnyi cyakozwe mu  mirenge yose y’Akarere ka Nyaruguru.

Ubwanditsi