Umuyobozin w'Akarere Wungirije Ushinzwe iterambere ry'ubukungu Bwana Bisizi Antoine ashyikiriza ibikoresho urubyiruko

Ibi ni bimwe mubyo urubyiruko rwize imyuga rufite impamyabushobozi zatanzwe kubufatanye níkigo cyígihugu cy’ubumenyingiro (WDA) rwasabwe na Bisizi Antoine, Umuyobozi w’Akarere Wungirije Uhinzwe iterambere  núbukungu nyuma yo kurushikiriza ibikoreresho bifite agaciro gasaga muliyoni 10 bizarufasha gushyira mu  bikorwa ubumenyi ngiro rwize.

 Iki gikorwa cyabaye kuwa 03 Werurwe mu Kigo cyúrubyiruko cy Munini cyitabirwa n’urubyiruko ,ubuyobozi bwa SACCO, BDF.

 Ibikoresho urubyiruko rwahawe  birimo ibisudira,mudasobwa, indangurura majwi, ibikoewsho byifashihwa mu gusakaza amajwi,battewrie zibika umuriro , ibikoreshyo byifashishwa mu gusukura umusatsi ndetse níbindi bitandukanye bizafasha urubyiruko kushyuira mu bikorwa ibyo rwize.

Bisizi yagize ati” Ibi bikoresho bitandukanye muhawe murasabw akubibyaza umusaruro mugakura amaboko mu mifuka  mugakora kandi mugatangha akazi kuiri bagernzi  banyu bari mu mirenge mutuyemo. Kandi mukishyura amafaranga mwagurijwe ku bufatanye na BDF na SACCO”.

 Urubyiruko rwize imyuga rufiye impamyabushobozi ntabwo bakwiriye gupfusha amahirwe bahawe ubusa . barasabwa kugana ubuyobozi bw’Akarere na BDF kugira ngo bahabwe amakuru yúko babona inguzanyo irimo nkunganire ya leta kuko bishyurirwa ½  cyínguzanyu.

Urubyiruko rwahawe ibi bikoresho  ruganira nítangazamakuru  rwatanngaje ko rwishime uburyo rwahujwe níbigo byímari ruakabasha kubona ibi bikoresho , rukaba rutanga icyizere ko rugiye gukura amaboko mu mifuka   rukiteza imbere.

 Emmanuel Rudahunga umwe mu bahawe ibikoresho   Yagize ati ,” mfite ubumenyi bwo gukora inzugi námadirishya ariko nari mfite imbogamizi zo kutagira ibikoresho nakwifashisha ngo niteze imbere. Ubu ngiye gutangira ibikorwea byo gyusudira kandi nizeye ko bizanteza imbere kuko mbifitiye ubumenyi.nabyigiye I Gacuriro amake ashoboka ni ibihumbi 15 cyangwa 20.Ngiye gukora nivuye inyuma.

Eddy Muhumuza,Umuyobozi wa BDF ,Ishami rya Nyaruguru avugako biteguye  gukomeza gukorana núrubyiruko rwize imyuga fufashwa mu gukora imishinga ndetse runegerezwa serivisi zirufasha gushyira mu bikorwa ibyo rwize binyuze mu mirenghe SACCO  ibegereye

 Yagize atiSACCO zose mu karere ka nyaruguru zifitanye amasezerano na BDF. SACCO ya Munini, Ruheru, Ngoma, na Ruramba . Izi  SACCO zishobora kuba zakwakira urubyiruko inguzanyo. Rugahabwa ibikjoresho  ndetse námafatanga arufasha guhanga umurimo,”

Abandi bishingirwa harimo nkunganire ya leta ni abagore n’bafite ubumuga.

 Ubwanditsi